right side
Gatanya zitangaje
kuya 24-06-2012 saa 14h43' | 709  yanditswe na Olive Mukahirwa

Abantu batekereza neza ko hari ibyo bafata nk’ibidasanzwe nk’iyo ugutandukana kubaye mu bintu bidasanzwe kandi ku buryo bubi. Abantu rero iyo bisanze muri ubwo buryo bashobora kugira ngo basaze cyangwa se ukaba wanatekereza ko bafite imyaka nk’icumi. Ngaho namwe mwisomere murebe uburyo aba bantu bagiye batandukana.

Umugabo n’umugore bo muri Cambodge bagabanye inzu yabo bayicamo kabiri

Umwaka ushize, mu gace k’icyaro ka Phnom Penh muri Cambodge, umugore n’umugabo barangije imyaka 18 bari bamaranye kubera ko Moeun, umugabo, yari amaze imyaka akeka ko umugore we akururana n’umupolisi wo muri ako gace. Nk’uko rero n’abandi bantu basanzwe babiganiraho, uwo mugore n’umugabo babivuzeho ariko buri wese akabivuga ku buryo butandukanye n’ubw’undi, byaje kugera aho rero Moeun afata inzu yabo ayicamo 2.

Moeun n’abandi bagira icyo bapfana baraje bafite inkero nyinshi ahari wenda byanashoboka ko hari ikintu bari basomyeho, batangira gukata inzu bakoresheje izo nkero maze bayicamo ibice 2. Ubwo batangiraga gukera, ntibashoboraga guhagarika batagize icyo bakora kigaragara, barangije rero akazi kari kabazanye maze batwara igice cy’inzu cya Moeun. Iki gice bakijyanye kwa se ariko nanone nta cyo cyari kikimaze kuko kitashoboraga byibuze kurinda umuntu imvura. Icyo umuntu yashimira Imana ni uko uwo mugore n’umugabo batigeze bagira abana.

Umugabo n’umugore batandukanijwe n’urukuta

Ubwo yaregeraga gatanya kubera ngo ihohoterwa yakorerwaga ku mubiri no mu mutwe, umugore Chana Taub wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba yaragongesheje imodoka ye ubwo umucamanza yangaga icyo kirego kuko umugore n’umugabo bari bakibana, ibi bikaba byari bishingiye ko ngo bombi bari bagituye mu isambu imwe. Ubwo rero bacaga umurongo ugabanya amazu yabo, maze batangita gushwana. Abantu ku ruhande nabo baboneragaho batangira kujya babagira inama zo kubafasha kurushaho gushwana.

Byageze aho umurongo uba utagihagije, maze ahari umurongo hubakwa urukuta hagati y’amazu 3. Ikibabaje ni uko kandi bitari n’igitekerezo cyabo. Umucamanza bari bararegeye ubwabanje akaba yari yategetse ko urwo rukuta rwubakwa nyuma y’aho umugabo n’umugore bombi bangiye kuhava. Umucamanza akaba yarahaye umugore igikoni naho umugabo amugenera salo.

Umugore yishe uwahoze ari umugabo we mu Buyapani kuko yinjiye muri ordinateri ye

Mu bugambanyi, ukwihorera n’ubwicanyi mu buryo buteye ubwoba, umugore utaratangajwe izina mu Buyapani akaba ashobora kuzahabwa igihano gihambaye mu munyururu kubera kwica uwahoze ari umugabo we umwaka ushize ubwo bakiniraga umukino witwa Maple Story.kuri internet

Ubwo yazaga umunsi umwe agasanga inka yakinishaga kuri internet yatsinzwe, yahise abona ko gatanya itamuhaza kwihorera, maze ahita afata imashini nyuma yo gutekereza ko byanze bikunze ari uwahoze ari umugabo we waba yinjiye muri ordinateri ye.

Bivugwa ko akoresheje imashini itemewe n’amategeko, umugabo we wari afite imyaka 43 wari kandi umwarimu wa piano, yinjiye muri konti y’umugore we bari baratandukanye maze asenya ibintu byose yasanzemo kandi yari amaze umwaka abitunganya.

Ubwo rero umugore we yamusangaga kugira ngo yihorere, umugabo yatabaje police telephone iracika. Police nayo yarongeye iramuhamagara yumva koko atari imikino hari ikintu kidasanzwe kiri gukorwa. Umugore yaje gutabwa muri yombi aho ashobora kuzahabwa igihano gikakaye muri gereza.

Batandukanye amufatanye undi mugore

Laura Skye, umu-DJ mu Bwongereza, yaje gushegeshwa umunsi umwe ubwo yasangaga umugabo we, Dave Barmy, ari gusomana n’undi mugore atazi mu nzu yabo. Ibi kandi bikaba byarabaye nyuma y’aho yari amaze kumubabarira na none mu myaka yari ishize ubwo yamufatanaga n’indaya.

Ubu uyu mu-DJ-kazi akaba yarasabye gatanya. Skye atangaza ko n’ubusanzwe umubano wabo wari umeze nk’umukino kuko hari igihe umugabo we Dave yajyaga yanga kugira icyo yitaho nk’inshingano ze. Byageze n’aho noneho Skye ajya rimwe na rimwe arara wenyine muri studio na David akarara mu nzu wenyine ariko kugira ngo wenda abe yakumva impamvu umugore we yamusize bikagorana. Ubu rero baratandukanye burundu, buri wese yajyiye gutangira ubundi buzima.

Joe yarapfuye ariko bamwima gatanya

Ubwo mu 2007, Karen yafataga umwanzuro wo gutandukana na Joe, umugabo we yari afite imyaka 26. Umugore ntiyigeze atekereza ukuntu uwo bari bajyiye gutandukana ari inyaryenge. Impamvu ya Joe mu rukiko yari yoroshye, akaba yaratangazaga ko badashobora gutandukana kuko n’ubusanzwe umubano wabo wari warasheshwe mu myaka 3 ishize ubwo Joe yapfaga.

Uko byagaragaraga Joe yavugaga ko ubwo umutima we wahagararaga mu 2004 byari bihagije ko urupfu rwe rusobanuye ko batandukanye nk’uko bavuga ngo tuzatandukanywa n’urupfu gusa iyo bari gusezerana. Niba ngo ibyo bidahagije akaba yarongeyeho izindi ngero 2 z’urupfu rwe. Indi nshuro yabaye mu 2004 byongera kuba mu 2005, imfu 3 zikurikiranye kandi z’akanya gato.

Ku bw’amahirwe make, Joe yananiwe kugaragaza neza ko koko yari yapfuye wenda ahari bitewe n’uko yagaragaraga muri urwo rukiko. Impamvu ye rero ntiyemewe yatumye atsindwa.

Olive Mukahirwa

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano