|
right side
![]()
FNUAP irishimira intambwe u Rwanda rwateye mu kuboneza imbyaro
kuya 7-07-2012 saa 02h46'
| 76 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Victoria Akyeampong, umuyobozi w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage mu Rwanda (FNUAP), kuri uyu wa 6 Nyakanga ubwo yabonanaga n’itsinda ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko, yabashimiye uburyo mu gihe cy’imyaka ibiri amaze mu Rwanda bakoranye neza mu birebana no guharanira ubwuzuzanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo, kubaka ubushobozi no guteza imbere umugore mu buryo butandukanye, gahunda z’ubuzima by’umwihariko gahunda zo kuboneza urubyaro ariko kandi yanabwiye iri tsinda ko agiye kujya gukorera mu gihugu cya Nijeriya. Iri tsinda naryo ryamwijeje ko rizakorana neza n’uzamusimbura kandi rizakomeza gutera imbere ku bikorwa asize bagezeho. Victoria Akyeampong ,avuga ko kuba u Rwanda ari ikitegererezo ku bindi bihugu mu kugira abanyarwandakazi benshi mu myanya y’ubuyobozi, yari amahirwe kuri we gukorera mu Rwanda kuko hari byinshi byamufashije mu nshingano ze zo kwita ku baturage, akaba ari naho hari amasomo ajyanye mu gihugu cya Nijeriya aho azajya gukorera. ’’ Kubera ko u Rwanda rugaragara nk’icyitegererezo mu bindi bihugu, benshi barambwiye ngo aaaahh, uri umunyamahirwe kujya gukorera mu Rwanda,aho abagore bahawe imyanya yo hejuru mu buyobozi. Icyo njyanye cya mbere nigiye ku Rwanda ni uburyo inteko ishinga amategeko yabashije gufasha abayobozi b’amatorero kumva no kwemera akamaro ko kuboneza urubyaro, bakumva ko kubyara umubare w’abana umuntu ashoboye kurera n’ ubwiyongere bw’abaturage ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’igihugu, ibi bamara kubisobanukirwa bakanabishishikariza abanyamadini babo uburyo bwo kuringaniza urubyaro.Ndatekereza ko iki ari ikintu cy’ingenzi umuntu yajyana no mu bindi bihugu, ko bishoboka ko n’abanyamadini bakwigisha abayoboke babo akamaro ko kuboneza urubyaro kubera inyungu rusange z’igihugu cyabo n’iterambere ryabo ubwabo’’. Victoria Akyeampong. Itsinda ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP) naryo ryashimye Victoria ubufatanye bagiranye mu kuba ijwi ry’abaturage. ’’Twari twishimiye cyane gukorana na mwe, ni amahirwe masa muri Nijeriya. Natwe twizeye ko tuzabona ubundi bufasha bwa fnuap. Turi abashinga amategeko , amajwi y’abaturage . Tuzi neza ibibazo by’abaturage bacu cyane cyane ibirebana n’uburinganire, mu birebana n’ubuzima, turatekereza ko tuzakomeza gukora uko dushoboye kugira ngo tubashe gusohoka muri ibyo bibazo tubibonera ibisubizo. Tuzakomereza muri iyo nzira.’’ Alphonsine MUKARUGEMA. Fnuap,ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage ryashinzwe mu mwaka w’1967, ku rwego rw’isi, niryo shami ritera inkunga ibikorwa by’iterambere ry’abaturage by’umwihariko abagore. Rikorana na Leta n’imiryango yigenga mu bihugu 140 rikoreramo. MUKAHIRWA Olive Umuryango.com |
