right side
Didier Deschamps niwe mutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’ubufaransa
kuya 9-07-2012 saa 07h07' | 86  yanditswe na

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubufaransa (FFF) kuri iki cyumweru ryemeje ko Didier Deschamps ariwe ugiye gusimbura umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ,Laurent Blanc nkuko bitangazwa n’ibiro bishinzwe itumanaho muri iryo shyirahamwe.

Noël Le Graët perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hamwe na Didier Deschamps bamaze kwemerenya ko Didier Deschamps ariwe ugiye kuba umutoza w’iyi kipe nyuma yuko Laurent Blanc avuze ko atazakomezanya n’iyi kipe nyuma y’igikombe cy’Uburayi. Ibi bakaba baza kubisobanurira abanyamakuru mu kiganiro bari bugire kuri uyu wa mbere.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa mu mwaka w’1998, akaza no gutwara igikombe cy’isi muri uwo mwaka, agiye gutoza ikipe ya Bleus mu gihe cy’imyaka 2 ariko ishobora kongerwa nkuko biri mu masezerano yagiranye n’iri shyirahamwe.

Nyuma yo gusezera mu ikipe y’igihugu nibwo Didier Deschamps yahise atangira umwuga w’ubutoza, icyo gihe akaba yarahereye mu ikipe ya Olympic de Marseille agiye gutoza ikipe y’igihugu, hari hashize igihe gito havuzwe ko Zinedine Zidane ashobora gutoza iyi kipe.

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano