|
right side
![]()
Kongo Kinshasa igiye kohereza icyogajuru cyayo cya mbere mu kirere
kuya 1er-08-2012 saa 05h50'
| 3 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Congo Kinshasa igiye kuba umudugudu uri ku mubumbe (village planétaire) kubera gushyira icyogajuru cyayo cya mbere mu kirere, ,icyo cyogajuru cyitwa « Congo Sat1 » kikaba ari igisubizo kuri Congo mu bijyanye n’itumanaho. Iki cyogajuru kizajya ahagaragara mu gihe kitarenze amezi 36 ,kizatwara amafaranga angana na miriyoni 400 z’amadorari y’Amanyamerika. Nyuma y’amasezerano y’ufufatanye hamwe na China international telecom construction corporation na China great wall corporation ndetse na China telecom corporation amasosiyeti yo mu Bushinwa, mu mwaka wa 2008-2011, itsinda ry’igihugu rishinzwe itumanaho ryasabwe ku itariki 30 Nyakanga kuyobora uyu mushinga,aho umuyobozi waryo Richard Ashinda yavuze ko uyu mushinga ugamije kuteza imbere uturere 366 twa Congo. Aha Richard Ashinda yanavuze ko iki cyogajuru kizaha Congo amahirwe menshi nko koroherwa mu itumanaho,kubona akazi no kuzamuka kw’ubukungu bw’igihugu. Uyu mushinga winjiye mu wundi mushinga munini witwa Backbone national spacial, uzafasha mu itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga,kuko azaba ari igikorwa kiri kubutaka cyohereza amakuru biciye mu cyogajuru (satellite),ukazaba ufite icyicaro gikuru i Kinshasa. Minisitiri w’amaposita ,itumanaho n’ikoranabuhanga Kin-Kiey Mulamba yavuze ko yemeye iki gikorwa kandi ko yiteguye gufasha itsinda ry’igihugu rishinzwe itumanaho kuyobora uyu mushinga. Umutoni Laetitia Umuryango.com |
