right side
Byenda gusetsa
kuya 27-06-2012 saa 04h39' | 1   | 1024  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Umugabo yasohokanye n’umugore we kuri Muhazi, bahageze bararya, baranywa, bota akayaga, hanyuma haza kuza itsinda ririmo abakobwa bakiri bato, ariko beza, basohokanye na bagenzi babo. Umwe muri abo bakobwa araza asuhuza wa mugabo amusoma ku itama arikomereza, ariko agenda ashyize urutoki rw’igikumwe ku gutwi n’agahera ku munwa (bivuga ngo ndaza kugutelefona).

Umugore aba azinze umunya, ati :Uriya ...ninde ?

Umugabo : Uriya ni umukobwa w’inshuti yanjye

Umugore : Barabivuze simbyemere, none ndabyiboneye…nanze agasuzuguro…ndambiwe uburaya bwawe…ese ubwo uba wamburanye iki ? Ndarambiwe, ndarambiwe, tujye mu rukiko ejo baduhe gatanya sinishoboreye.

Umugabo : Urashaka gatanya ? Nta kibazo. Gusa wibuke ko nidutana gusohokera kuri Muhazi kabiri mu kwezi, ku Gisenyi buri kwezi, no ku Kibuye buri kwezi, biraba birangiye ; tike yo kujya I Burayi kabiri mu mwaka ntayo uzongera kubona, 500,000 Frw ya rasiyo ya buri kwezi azaba agiye, na ya Benz ntayo uzaba ugitunze, n’iriya nzu nini ni ukuyigurisha ukimuka I Nyarutarama ukajya gushaka akazu gato mu Bilyogo…

(Ubwo mu kanya haba haparitse umugabo w’inshuti yabo, nawe yasohokanye agakumi)

Umugore : Uriya se we ninde uzanye na Patrick ?

Umugabo : Ni inshuti ye

Umugore : Mbega mbega…chéri, ririya habara rya Patrcick ndabona nta kigenda…nta gasura na mba ! Uzi ko arutwa n’ihabara ryacu ?

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na g Kuya 28-06-2012 saa 05:29"

ndabemeye rwose


Andika Igitekerezo Hano