right side
Byenda gusetsa
kuya 22-06-2012 saa 04h55' | 1281  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Hari ku cyumweru,misa ya mbere yari ihumuje, abantu bategereje ko padiri aza ngo atangire misa ya kabiri. Barimo baganira ibya mvahe na njyahe, iby’imvura n’izuba, iby’ingo zabo n’iz’abandi, n’ibindi.

Ubwo Satani araza no hagati yabo ngo ba ! Abantu si ukwiruka ye ! Bakwira imishwaro ,baragwirirana, bose bahunga bavuza induru…munsi y’igiti cy’umusave cyari aho, hari umusaza wiyicariye, arakomeza ariyi...carira nk’aho ntacyabaye. Satani aramureba biramuyobera, niko kumwegera :

Satani : Uzi icyo ndicyo wa musaza we ?

Umusaza : Ntakumenya se, ndakuzi nyine.

Satani : None se ntuntinya ?

Umusaza : Ngutinya ?Ngutinyira iki se ? Singutinya na gato ! Satani biramutangaza cyane, aramubaza, ati : « None se kuki utantinya ? »

Umusaza : Umugore narongoye byanze bikunze ni mushiki wawe kandi tumaranye imyaka iyi…48 ! Ubwoko bwanyu ndabumenyereye….

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano