|
right side
![]()
Bull Dog, Danny Nanone, Just Family basezerewe muri PGGSS
kuya 1er-07-2012 saa 05h25'
| 111 Izindi Nkuru
Beyoncé yishimiye umwana Kim na Kanye bungutse
“Mu Rwanda nta company yabaho ifasha abahanzi ba gospel ?” -KAYITARE Jean Paul
Amerika : Umuhanzi Lil Wayne aranengwa imyitwarire nyuma yo kugenda hejuru y’ibendera ry'Amerika.
Tuniziya : Umuraperi Weld El 15 yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 kubera indirimbo ivuga kuri ruswa yakirwa na Polisi
Mu ijoro rishize ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2012, abahanzi Bull Dog, Danny Nanone n’itsinda rya Just Family nibo bamaze gusezererwa mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star sizoni (season) ya 2. Aba bahanzi batu nibo bonyine bavuyemo, nti bagaragaye kuri stage baririmba kuko itegeko ryavugaga ko umuhanzi udakomeje atagomba kuririmba, ariko bamwe mu bakunzi b’aba bahanzi baratangaza ko ataribo bari bakwiye kuvamo. Umwe muri abo akaba n’umukunzi w’umuraperi Bull Dog yavuze ko umuhanzi we atagombaga kuvamo, ahubwo yabonaga azatwara iki gikombe kubera amwizera kuri muzika.Yakomeje avuga ko nta kuntu Young Grace yakomeza, umusaza Bull Dog ntakomeze. Ubwoba bukaba bwari kuri bose mu gihe bari batangiye gusoma uko abahanzi bagendaga bakurikirana. Kuri ubu abahanzi basigaye muri iri rushanwa bagera kuri barindwi, bakaba nabo hazavanwamo abandi batatu ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha. Sitio NDOLI Umuryango.com |
