right side
Bachal yiteguye gutsinda abamurwanya
kuya 27-06-2012 saa 09h48' | 80  yanditswe na Olive Mukahirwa

Kuri uyu wa gatatu, umukuru w’igihugu cya Siriya, Bachar al-Assad, mu ijambo rye yavuze ko hashize amezi 15 igihugu cya Siriya kiri mu makimbirane y’abaturage, ibyo bikaba biganisha ku ntambara itoroshye y’abaturage, gusa bachal avuga ko yiteguye gutsinda iyi ntambara n’ubwo bwose imirwano igenda irushaho gukaza umurego by’umwihariko mu gace ka Damas.

Reuters, ibiro ntaramakuru by’abongereza dukesha iyi nkuru biri kuvuga ko Bachal yategetse guverinoma ye nshyashya gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe kugera ku ntsinzi.

Bachal avuze ibi mu gihe indeberezi z’uburenganzira bwa muntu muri Siriya zatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu, abantu 115 bishwe barimo abasivile 74, ubu bwicanyi bukaba bubaye ubuhitanye abantu benshi inshuro imwe kuva amakimbirane yo muri siriya yatangira.

Ikiri gutera impagarara rero n’uko ibikorwa by’ihohotera bikomeje gufata isura mbi cyane muri Siriya kuko noneho byatangiye no kwibasira ibitangazamakuru by’igihugu aho n’ubundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu igitero cyagabwe kuri television y’igihugu gihitana abantu 7 harimo abanyamakuru 3 I sana, iki gitero kikaba cyabereye rimwe n’ikindi I Alep gihitana abandi 4 barimo abanyeshuri bo muri kaminuza 3 bakoraga imirimo y’ubutabazi bw’ubuvuzi.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano