|
right side
![]()
Arasabwa gusubiza inkwano nyuma yo kuryamana na pasitoro
kuya 23-07-2012 saa 05h37'
| 3 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Bijya bivugwa ko bamwe mu biyita abaki b’Imana aba aribo ba mbere mu kuyabuza intama bashinzwe kurinda,uyu mugabo wo muri Embakasi( Kenya) we ari gushaka uko agaruza inkwano yatanze ku mugore we nyuma y’uko umupasitoro amusambanyije,akanamutera inda. Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko atazibagirwa ibyago yagize,byamubujije inzozi ze zo kubana n’uwo yahisemo bagombaga gufatanya urugendo rw’ubuzima,umukunzi we yikundiye. Avuga ko,umukunzi we yari yishyuye inkwano,kandi bari no gutegura ubukwe mu kwezi gutaha.Ariko mu muco wa gikirisito iwabo ,ngo abagiye kurushinga bagomba kubona inama za pasitoro mbere y’uko babana. Umugoroba umwe nyuma y’amasengesho pasitoro yasabye uyu mugore kuza bakaganira,ariko umugore ntiyari yajyanye n’umukunzi we kuko atari buboneke,gusa ntibyamuhiriye namba. Kuko yari yizeye pasitoro,kandi azi ko afite umugore we,uyu mugore yasubiye ku rusengero mu mugoroba, pasiteri abanza kumusengera ngo babone kuganira ari nabwo yahise amusambanya. Umukobwa kubera ikimwaro n’ibyabaye,no kuba yaratekerezaga ko yaba yanduje izina rya pasitori ndetse n’ibyo yavuga ntibyizerwe,yahisemo kubihisha umukunzi we ndetse n’umuryango we. Nyuma yaho uko iminsi yicumaga, yabonye igihe cyo kubyara umwana wa pasitoro cyegereje,ahitamo kubwira umukunzi we ndetse n’umuryango we iyi nkuru y’incamugongo. Umukunzi w’uyu mugore ntiyigeze ashaka kumwumva n’akanya na gato, kuko yibazaga impamvu atahise abivuga,amubwira ko yari yiyumvikaniye na pasitoro none akaba aje kumutekaho imitwe.Umusore yahise ahagarika ubukwe,kuri ubu arasaba umuryango w’umukobwa kumusubiza inkwano yamutanzeho. Hategerejwe icyo umuryango w’umukobwa uzasubiza umusore. Umutoni Laetitia Umuryango.com |
