|
right side
![]()
Amerika:Ubukwe bw’abahuje ibitsina bw’umwe mu bagize inama y’igihugu
kuya 8-07-2012 saa 10h02'
| 1 Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu umwe mu bagize inama y’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barney Frank yasezeranye na mugenzi we w’umugabo Jim Ready,ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.
Aba bagabo bombi bakaba basezeranijwe imbere y’amategeko na Deval Patrick guverineri wa Massachusets bukaba bwari bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe babo. Mu batumirwa bari muri ubwo bukwe bwabereye hafi y’umujyi wa Boston hakaba harimo senateri John Kerry, nk’uko ikinyamakuru le quotidien kibitangaza . Urubuga rwa interineti 7sur7 dukesha iyi nkuru rukaba ruvuga ko Barney Frank ufite imyaka72 y’amavuko ari umwe mubagize inama y’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu mwaka w’1981, naho uwitwa ko ari umugabo we akaba ari Jim Ready w’imyaka 42. NAHIMANA Diane Umuryango.com |
