|
right side
![]()
Akurikiranyweho kwica umukobwa nyuma yo kumubenga
kuya 29-06-2012 saa 06h56'
| 2 Inkuru dukesha urubuga rwa Redpepper,ivugako police ya Uganda yakoze iperereza ku mwari Natuhwera witeguraga kurushinga wishwe atabanye n’uwo yakunze.Nkuko bitangazwa na Nayutinda utuye mu gace ka Rutookye aho ni mu burasirazuba bwa Uganda ngo uwo mugeni yishwe nuwitwa Milton Baguma wamuzizaga kuba yaranze ko babana nyuma yo kumurira amafaranga.
Jadres Twikirize umubyeyi wa nyakwigendera, yatangarije abanyamakuru ko yabonye Baguma abagagura umwana we nk’ubaga itungo mu ibagiro.Yagize ati :”Nagerageje gutaka mbonye uko amwishe.” Mbere yuko Baguma yihisha amaze kwica uwo mukobwa, yabanje no guca intoki za nyina,abaturanyi bumvise urusaku rw’uwo mubyeyi baje gutabara ariko basanga Natuhwera yashizemo umwuka. Nyuma abaturage bagiye kwa Baguma baramukubita hafi yo gupfa ariko akizwa na polisi yahamukuye imujyana ku kigo nderabuzima cya Mitooma hamwe na Twikirize kugirano bavurwe ariko ko umwicanyi azakomeza gukurikiranwa mu bitaro arwariyemo dore ko n’ubundi ngo Baguma uwo yari asanzwe atari umuntu mwiza.Abakobwa nabo ngo barya utw’abandi bihane. NYIRANDIKURYAYO Ancille Umuryango.com |
