right side
Akomeje kwishimira ko bamwanga
kuya 7-07-2012 saa 06h05' | 370  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Umuririmbyi Justin Bieber ukomoka mu gihugu cya Canada, aratangariza abamwanga n’abasebya indirimbo ze ko barushywa n’ubusa ngo we azakomeza kubakunda kandi ngo bituma arushaho gutera imbere.

Nga haba hari amatsinda abiri azira urunuka uwo muririmbyi azwi ku mazina ya “Beliebers”, aba ngo bakaba batifuza kumva aho Justin aririmba na”Bieberkiller”,ngo bo ntibashobora no kureba mu maso ye.

Uyu muririmbyi we ngo ntacyo bimubwiye kuba bamwanga ndetse ngo aranabyishimiye aho abivuga muri aya magambo :”Nshaka kubwira abanyanga bose ko njye mbakunda, mbashimiye kunyanga kwanyu kuko biramfasha, iyo mwanditse ku rubuga rwa Youtube munsebya binzanira amafaranga menshi, nukuvuga ngo mukomeze munyange nanjye ntere imbere”.

Uyu muhanzi kandi ngo nubwo hari abamwanga,ku rundi ruhande arakunzwe.

Nyirandikuryayo Ancille

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano