|
right side
![]()
Akazi muri The New Times Publications Ltd:Imyanya 13
kuya 18-06-2012 saa 06h59'
| 639 Akazi muri The New Times Publications Ltd:Imyanya 13 Ubuyobozi bw’Ikigo The New Times Publications Ltd burifuza gutanga akazi ku banyamakuru b’umwuga mu kinyamakuru Izuba Rirashe ku myanya ikurikira : 1. Abanditsi bakuru bungirije (Sub-Editors) batatu (3) Ibyo asabwa kuba yujuje ni ibi bikurikira : • Kuba ari Umunyarwanda ; • Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cya kaminuza mu itangazamakuru ; cyangwa kuba afite uburambe bw’imyaka 5 mu gitangazamakuru cyandika (Print media) ; • Kuba yaboneka igihe cyose bamukeneye ; • Kuba azi Ikinyarwanda, Icyongereza, kuba azi indimi eshatu byaba ari akarusho ; • Kuba akunda akazi ; • Kumenya gukorana neza na bagenzi be ; • Kuba azi gukoresha mudasobwa. 2. Abanyamakuru (10) • Kuba ari Umunyarwanda ; • Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza cyangwa kuba afite uburambe mu itangazamakuru ryandika nibura bw’imyaka ibiri ; • Kuba azi Ikinyarwanda, kumenya izindi ndimi byaba ari akarusho ; • Kuba azi gukoresha mudasobwa ; • Kuba akunda akazi ; • Kuba yaboneka igihe cyose bamukeneye ; • Kuba azi gukorana neza na bagenzi be. Dosiye isaba akazi igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira : 1. Ibaruwa isaba akazi 2. Umwirondoro (CV) 3. Fotokopi y’impamyabumenyi y’amashuri yize 4. Fotokopi y’indangamuntu (ID) 5. Inkuru nibura 3 aherutse kwandika. NB : Abari n’abategarugori barashishikarizwa gupiganira iyi mwanya. Dosiye ikubiyemo ibyangombwa bisaba akazi, igomba kuba yashyikirijwe Ubuyobozi bwa The New Times Publications Ltd, bitarenze ku wa 20 Kamena 2012 saa kumi za nimugoroba. |
