|
right side
![]()
Akanyamasyo Georges le solitaire konyine kari gasigaye ku isi kapyuye
kuya 26-06-2012 saa 02h03'
| 218 Akanyamasyo kitwaga Georges le solitaire", kari gasigaye konyine mu bwoko bwako kamaze gupfa. Aka kanyamasyo kakaba gapfuye nyuma y’uko hakozwe amagerageza menshi kugira ngo ubwoko bw’ako kanyamasyo bwororoke ariko bikanga bikaba iby’ubusa ntibishoboke. Ako kanyamasyo niko konyine kari kasigaye mu bwoko bwako kakaba kabaga mu birwa bya archipel des Galápagos. Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet le point.fr, ubuyobozi bwa pariki ako kanyamasyo kabagamo (ariyo parc national des Galápagos) nibwo bwatangaje ko ku cyumweru ariho ako kanyamasyo kapfuye. Aka kanyamasyo gapfuye karengeje imyaka ijana ariko ubusanzwe ubwoko bw’ako kanyamasyo bushobora kuramba nibura kugeza ku imyaka Magana abiri. "Georges le solitaire" ("El Solitario Jorge") ni akanyamasyo kavumbuwe mu 1972 mu birwa bya Pinta. Abasiyantifike bakaba bemeza ko n’ubwo ari bwo kavumbuwe ariko ko ubwoko bwako bwabayeho kuva kera. Ibirwa bya Galápagos biri mu Nyanja ya Pacifique nibyo ako kanyamasyo kabagamo, bikaba biri kuri kilometero 1000 uvuye mu majyepfo y’umugabane w’amerika, ibi birwa kandi bikaba binyuramo koma y’isi ariyo mugifaransa bita equateur. MUKAHIRWA Olive Umuryango.com |
