right side
Abameya bifungiraniye mu mwiherero i Musanze:Bimwe mu byo bashobora kuza kuganiraho
kuya 27-07-2012 saa 17h06' | 2   | | 527  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Kuva kuri uyu munsi wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2012,abayobozi b’Uturere twose tugize u Rwanda bateraniye mu Karere ka Musanze mu mwiherero ugomba kumara iminsi itatu kugeza ubu ibigomba kuganirirwamo bikaba byagizwe ibanga. Abayobozi b’Uturere baboneyeho n’umwanya wo gufata ifoto

Nyuma yo kureba bimwe mu bibazo biri kugaragara muri iyi minsi,umuntu ashobora kugerageza gutekereza bimwe mu bibazo bigomba kuganirwaho byanze bikunze bitewe n’uburemere bwabyo.Dore bimwe mubyo duteganya bishobora kuganirwaho muri uwo mwiherero :

Uko irangiye imihigo yahiguwe :Ntago byaba byiza ko hatangira imihigo mishya,hatabanje kureberwa hamwe uko iyangiye yagenze.Nyuma yuko habyeho kuzenguruka uturere twose,harebwa aho imihigo yahizwe yagejejwe,birumvikana ko hari uturere tugomba kugawa utundi tigashimwa.

Imihigo igiye gukurikira y’uyu mwaka wa 2012-2013 : Aha hagomba kureberwa hamwe ibigomba kwitabwaho hakurikijwe ibyagezweho mu mihigo irangiye.

Amatora y’abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka utaha wa 2013 : Ugendeye ku gaciro k’umudepite mu gihugu,ni ngombwa ko aya matora ategurwa nkuko andi yose ari ngombwa,bityo tukumva ko nta mpamvu aba bayobozi bava muri uyu mwiherero batayavuzeho.

Ruswa ku bayobozi :Ubusanzwe byajyaga bivugwa ko ruswa iba mu bayobozi b’ibanze,ariko ubu biri kugenda bigaragara ko atariho iri gusa kuko bamwe mu bayobozi bakuru batangiye kugaragazwaho iyo ngeso,icyo kikaba nacyo ari ikibazo gihabwa amahirwe yo kuganirwaho muri uriya mwiherero mu rwego rwo kuburira abawurimo ngo birinde.

Politiki iriho :Aha twavuga ikibazo kimaze iminsi kivugwa ku ntambara ya Congo gikomeje kuvugisha amahanga,aha hakiyongeraho n’ibijyanye n’ibi bihugu byatangiye kuvanaho imfashanyo zabyo ku Rwanda,byose bihabwa amahirwe yo kuza kuganiraho muri uriya mwiherero.

Ibarura rusange rya Kane :Iri barura rusange rya Kane riteganyijwe gutangira tariki ya 16 rikageza tariki ya 30 Kanama 2012 naryo riri mu bihabwa amahirwe yo kuganirwaho muri uriya mwiherero,aha hagatangwa amwe mu mabwiriza agomba gushyirwa abaturage.

Umutekano :Aha umuntu yavuga ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi bigaragara byiganjemo kwiyahura,impfu ziturutse ku bushyamirane bwo mu miryango no guharika,n’ibindi.

Aha kandi nta washidikanya hashobora kuza kubaho kubwizanya ukuri muri uyu mwiherero ku byakozwe mu turere dutandukanye,bityo ikaza biganisha ku bwegure bwa bamwe mugihe bagawe burundu.

Uyu munsi uyu mwiherero ukaba wabereye muri Gorilla Volcanoes Hotel biteganyijwe ko abawurimo baza kujya gusangira (cocktail) kuri La Palme Hotel ku masaha ya nimugoroba hasubitswe gahunda z’umunsi.

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na jyuma Kuya 28-07-2012 saa 03:41"

bahere ku kibazo cya ruswa,icyinkunga cyo sinzi niba kibagenewe ariko niba bashobora kugira icyo bagikoraho,nibatabare.

#2.Yanditswe na peter Kuya 28-07-2012 saa 03:30"

sha ndabemeye,nta kuntu ibi bibazo bitaganirwaho pe.reka dutegereze.


Andika Igitekerezo Hano