right side
Abakozi babiri b´Akarere ka Gisagara bitabye Imana kuri iki cyumweru
kuya 9-07-2012 saa 04h24' | | 1600  yanditswe na Joseph

Amakuru dukesha ubuyobozi bw´Akarere Gisagara ni uko kuri iki cyumweru taliki 8/7/2012 Akarere ka Gisagara kabuze abakozi babiri bapfuye mu uburyo butandukanye bose baguye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Abitabye Imana akaba ari Niwebasa Assoumpta w´imyaka 42 wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w´Akagali ka Higiro mu Umurenge wa Nyanza, waguye mu bitaro bya CHUB azize uburwayi busanzwe.

Uwa kabiri witabye Imana kuri kiriya cyumweru ni Mukantwali Hyacinthe w´imyaka 40 wari umukozi w´Akarere ushinzwe ubushyinguranyandiko ( Archives et documentation ) nawe waguye kuri CHUB.

JPEG - 126.7 ko
Nyakwigendera Mukantwali Hyacinthe

Hyacinthe akaba yari atwite afatwa n´indwara y´umuvuduko udasanzwe w´amaraso ( Hypertension) ari nayo yamuhitanye.Nyuma yo kwitaba Imana abaganga bakaba bamukuyemo umwana wari yari atwite bakaba bari kumwitaho.

Akaba asize abana 6 ( harimo n´uruhinja abaganga bari kwitaho).

Imana ibahe iruhuko ridashira

Ubwanditsi

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano