|
right side
![]()
Abaherwe bakomeye ku isi bafatiwe ibyemezo
kuya 7-07-2012 saa 03h13'
| 1 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ubucuruzi n’iterambere (CNUCED), katangaje ko bifuza kujya baka imisoro bamwe mu baherwe bakomeye kuri iyi si kugira ngo bakomeze gushakisha uburyo bwo kubona amafaranga yo gukomeza gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Icyo kemezo bagifashe nyuma y’uko ibihugu bikize bitubahirije ibikubiye mu masezerano byari byagiranye n’umuryagno w’abibumbye yo gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwiteza imbere.Kuba rero ibyo bihugu bikize ku isi bitarubahirije ayo masezerano, byatumye ingengo y’imari yari yateganijwe muri ibyo bikorwa igabanuka . Nkuko urubuga rwa 20 minutes.fr rubitangaza ; ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bibarurwamo abaherwe 425 bazasoreshwa, mu bihugu by’u Burayi haboneka 310, naho mu turere twa Asia na Pacifique n’ahandi hakabarurwa abasaga 315. Iyi misoro ikazajya itangwa buri mwaka kandi nk’uko bigaragara muri raporo y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ubucuruzi n’iterambere ngo ntacyo iyi misoro izahungabanya ku bukungu bw’abo baherwe. MUKAHIRWA Olive Umuryango.com |
