right side
Abagore 5 ba mbere bakomeye muri Afurika
kuya 19-07-2012 saa 04h06' | 1   | | 1344  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Nyuma y’uko abagore babanje kugenda bakandamizwa bitewe ’imyumvire y’abantu,ibi bigatandukana bitewe n’umuco wa buri gihugu,ubu siko bikimeze kuko ahenshi bamaze kumva ko umugore nawe ashoboye,bityo akaba agomba guhabwa amahirw angana n’ay’umugabo mu gufata ibyemezo bitandukanye ndetse no mu kubishyira mu bikorwa.Ibi byatumye hari abagore bagiye bandika amateka mu bikorwa bitandukanye cyangwa n’ubu bakaba bagaragara nk’ibihangange.

Dore urutonde rw’abagore batanu bakomeye bakomoka ku mugabane w’Afurika rukaba rugenda rwerekana n’imirimo yabo bagiye bakora itandukanye mu bihugu byabo.

Nkosazana Dlamini-Zuma : Perezida w’umuryango y’Afurika yunze ubumwe, watowe kuri iki cyumweru akaba akomoka muri Afurika y’epfo.

Uyu mugore akaba ari umuntu ukomeye muri Afurika y’epfo ,yarwanyije ivangura n’ihohoterwa ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’epfo.Afite impamyabumenyi ihanitse mu by’ubuganga, byongeye kandi akaba yari umugore w’umukuru w’icyo gihugu Jacob Zuma,none ubu akaba yabaye umugore wa mbere uyoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe .

Nyuma y’uyu mugore hari n’undi ukomoka mu gihigu cya Gambiya Fatou Bensouda w’imyaka 51, akaba ari umucamanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI kuva mu kwa Gatangatu 2012.Mbere y’uko ajya gukora muri uru rukiko, akaba yarabanje gukora mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda TPIR ruri Arusha muri Tanzaniya nyuma yo kuba Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cye.

Ngozi Okonjo-Iweala Ministiri w’ubukungu mu gihugu cya Nigeriya akaba afite imyaka 58, akaba ariwe wabaye umugore wa mbere muri Afurika mu kwiyamamariza kuyobora banki y’isi,akaba yari kuri uyu mwanya wa minisitiri w’ubukungu , kuva uwahoze ari Perezida wa Nigeriya Olusegun Obasanjo akiri ku butegetsi.

Joyce Banda,afite imyaka 62 y’amavuko.Yabaye visi perezida wa Malawi ku itariki ya 22 Gicurasi 2009,kuya 7 z’ukwa kane 2012, nibwo yasimbuye uwari umukuru w’iki gihugu Mutharika, akaba ariwe mugore wa mbere wayoboye Malawi.

Ku mwanya wa gatanu hazaho Ellen Johnson-Sirleaf, perezida w’igihugu cya Liberiya kuva mu mwaka w’2006, akaba afite imyaka 74 y’amavuko . Uyu mugore kandi yigeze guhunga , igihe yari mu buhungiro, akaba yarayoboye PNUD.

NAHIMANA Diane

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na ibyiza Kuya 20-07-2012 saa 05:03"

Aba ni ibihanagagnge pe !ubuhakana ni nde ?bravo umuryango muri gutera intambwe igaragara.


Andika Igitekerezo Hano